AMAKURU MASHYA
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ibibazo biri mu ikipe mbere y’umukino na APR FC
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ikipe igiye guhura na APR FC ifite ikibazo kimwe gikomeye cyo kubura ba rutahizamu bayo babiri b’imena kubera imvune. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona wabereye i Rubavu, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Nubwo batsinze, […]
Mikel Arteta yakomoje ku mvune ya Viktor Gyokeres
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko afite impungenge zikomeye kuri rutahizamu we w’Umunyasuwede Viktor Gyokeres, nyuma y’uko akomerekeye mu mukino wa Premier League ubwo Arsenal yatsindaga Burnley ibitego 2-0 ku wa gatandatu ushize. Gyokeres, wageze muri Arsenal muri iyi mpeshyi avuye muri Sporting CP ku mafaranga agera kuri £64 miliyoni, ni we wafunguye amazamu […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 4 Ugushyingo
Turi ku wa 04 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 308 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 57 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Mu Burusiya barizihiza umunsi wahariwe kwimakaza Ubumwe muri icyo gihugu.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1966: Kimwe cya gatatu cy’Intara ya Florence mu Butaliyani cyarengewe n’umwuzure watewe n’umugezi wa Arno n’uwa […]
Gérald Cius, Umuririmbyi Wubakiye Ku Kwizera No Gukorera Umuryango
Gérald Cius ni umuririmbyi ukomoka muri Haiti ariko ukorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo benshi bamufata nk’umuhanzi, we avuga ko ari umugaragu w’Imana, ukoresha ijwi rye n’ubutumwa mu guhimbaza Imana no gufasha abandi. Yavutse mu muryango w’abakirisitu Gatolika ariko akurira mu buryo bw’ivugabutumwa rya Gikristo, bituma agira urufatiro rukomeye mu kwemera. […]
Aline Sympaty Ukomeje Kuzamuka Mu Muziki Wo Kuramya Yagarukanye Indirimbo “Uruwo Kwizerwa” Ishimangira Imbaraga Zo Kwizera Imana
Umuhanzikazi Aline Sympaty, umwe mu baririmbyi bashya bari kuzamuka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uruwo Kwizerwa”, akaba ari indirimbo y’ubutumwa bwimbitse ishimangira ko kwizera Imana bihindura amateka y’ubuzima bw’umuntu. Iyi ndirimbo uyu muramyi yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2025, kuri ubu iboneka ku rubuga rwe rwa YouTube asanzwe […]
Tumaini Byinshi yateguye igitaramo kizahuriza hamwe abaramyi batatu bakunzwe mu muziki wa Gospel nyarwanda
Mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku batuye impande zose z’isi, abaramyi bamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Tumaini Byinshi na Eric Kadogo bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “NI YESU LIVE CONCERT” kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Phoenix Arizona ku itariki ya 20 Ukuboza 2025. […]
Jesca Mucyowera yamuritse album ebyiri muri Restoring Worship Experience, aho yakiriye impano zikomeye z’abapasiteri
Ku wa 2 Ugushyingo 2025, Camp Kigali yahindutse ahantu hihariye ho guhimbaza no kuramya Imana mu gitaramo cyari cyitezwe na benshi, “Restoring Worship Xperience”, cyateguwe na Jesca Mucyowera, umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Iki gitaramo cyari cyamaze amezi menshi gitegerejwe kuva cyatangazwa mu kwezi kwa munani. Jesca Mucyowera, benshi bita “Woman of […]
Ikipe ya Rayon Sports yavunikishije mababa wayo
Umwuka w’ibyishimo waranze abafana ba Rayon Sports bari mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ikipe yabo yatsindaga Marine FC igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda . Gusa ibyishimo byabo byasojwe n’impungenge nyuma y’uko mababa wabo, Aziz Bassane, akuwe mu kibuga ari mu mbangukiragutabara. Bassane, wari wigaragaje […]
Abafana ba Rayon Sports barasaba ubuyobozi kwegura
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza umwuka mubi mu buyobozi bwayo, abakunzi n’abafana bayo bafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba ko ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thadée bwegura, nyuma yo kunanirwa gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’abayobozi bakuru b’iyi kipe. Amakuru yizewe avuga ko hashize igihe kirekire hari kutumvikana hagati ya Perezida wa Rayon Sports, […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 3 Ukwakira
Turi ku wa 3 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 307 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 58 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi w’ubwigenge mu bihugu bitandukanye nka Equateur, Micronesia, Dominica na Panama.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1990: Ingabo za RPA zafashe umuhanda wa Gatuna mu rugamba rwo kubohora igihugu.1982: Abarenga […]
